From Berlin with a big win

Twenty days have never been so short, so rich in experience! Berlin has unlocked so many new senses in my being like in a game, you know? Because I felt like I was in an adventure Gameboy play. Berlin is fascinating. The people are respectful and that is great! The bonus for me was meeting various artists from across the world, going to inspiring cultural events and enjoying the amazing taste of Düners yum yum yum!! Continue reading “From Berlin with a big win”

Mushabizi

Nyamiyaga i Nyanza, Amajyepfo

MushabiziMu buhanga bwe Mushabizi Mariya Yohana Viyane twaganiriye akirigita inanga nako ayiguyaguya dore ko itamuvuye ku bibero. Nuko atera yivuga ati…
– Ndi Mushabizi wa Sembeba ya Sagatwa ka …
– Wavutse ryari?
– Mu 1941.
– Numva bavuga ko inanga ari cyo gicurangisho gakondo cy’imirya ariko nzi ko iri no mu bindi bihugu. Wambwira ku mvo n’imvano yayo?
– Mu byukuri nabyirutse numva abakuru bavuga ko inanga yavuye i Burundi. Wenda nuko bari abaturanyi nabo batarama ibwami… sinzi neza uko yaje ariko yaje ituruka i Burundi. Nuko abanyarwanda barayiga byinjira mu muco w’abanyarwanda.
– Niyo mpamvu abarundi ari abahanga mu gucuranga inanga se?
– Cyane. Abarundi barakaze. Nabo bacurangisha imirya umunani.
– Nsobanurira ku miterere y’inanga. Igiti muhitamo, ubwoko bwacyo, imirya, mbese nk’umujene w’i Kigali utazi ibyo ari byo.
– Inanga ibaje mu giti cyitwa Umwungo. Ni igiti kiba mu mashyamba nka za Nyungwe.
– Kuki ari cyo giti bahisemo?
Arayikomanga.
– Nuko ari cyo gisohora ijwi cyane.
– Eh eh ukuntu ibaje se! Ni ubuhanga buhanitse. Babarisha iki kugira ngo binjire muri izi nguni?
– Imbazo za kera.
– Uzi kuyibaza se?
– Oya ariko nzi umugabo uzibaza i Butare.
– Iyi mirya se yo?
– Iyi mirya ubona ni iyo twagiye twihimbira mu ndondo z’umweru zikoreshwa ku nkweto.
– Ukoresha nka metero zingahe?
– Sinzi ariko hari igihe nkoresha ibidongi bibiri. Kera rero bakoreshaga ibyo bitaga ibyaziha. Ibyaziha byavaga ku nka ishaje. Bakabaga noneho za nyama zisa nk’iziri mu mugongo akaba ari zo bafatamo ibipande bibiri bagakata uduce duto hanyuma bakagenda bashyira hamwe bakaragira kw’ivi.
– Bigafatana bikavamo umurya muremure?
– Yee. Ubwo nyuma bakumisha ku muriro.
– Mu rwego rw’amajwi se ni uwuhe murya uvuga neza se hagati yayo moko abiri?
– Uwo wa kera ni wo unihira neza. Uravuga cyane!
– None kuki mutakiwukoresha?
– Ni he wabona inka ishaje? Ubu abantu ko babaga inyana! Kera ko abantu batungaga inka ikarinda isazira mu rugo bakabona kubaga. Uretse ko hari n’indi mpamvu. Reka nyikubwire. Impamvu ni uko iyo inanga yanyagirwaga, uwo murya waratumbaga ugaturika. Ukanika ukongera ugateranya ariko buriya umurya urimo ipfundo uba wataye ijwi. Na none watereka inanga ahantu imbeba zikaza zishaka ka kanyama zikarya wa murya.
– Mbwira ku bijyanye n’amanota y’iyi mirya.
– Iyi mirya, irimo ibyiciro bitatu. Hari imiyuki ibiri, hakaza igituza kigizwe n’imirya ibiri yo hagati, hagakurikiraho inyikirizo n’ibihumurizo. Inanga itanga amajwi umunani.
– Iyo mirya ibiri yindi se mbona?
– Uyu uhera ni uwo gukwega ushyira kw’inota ryaba iryo hejuru cyangwa iryo hasi. Uyu wundi wo ni ukwanga ko inanga yambara ubusa.
– Inanga ucuranga ni izo wihimbira ubwawe?
– Yeee.
– Ku buryo umuntu atumvamo inanga z’abandi zacuranzwe mbere?
– Reka reka! Mpimba izanjye.
– Iyo uheruka guhimba ni iyihe?
– Hari Zaninka, hari Mukase w’abana, hari… ese ko ari nyinshi?
– Mbese nk’ubu ushobora gucuranga amasaha angahe? Tuvuge nk’ubu utangiye saa moya z’ijoro wageza ryari?
– Nageza mu gitongo ncuranga kandi ntasubiramo inanga nacuranze mbere.
– Ubwo ni nk’indirimbo zingahe?
– Mirongo itandatu cyangwa mirongo inani.
– Mu rwego rwo kurushanwa abaguteraga ubwoba harimo ba nde?
– Jyewe bantera ubwoba? Ahubwo ni bo bantinyaga.
– Abo ni nka bande?
– Mbere hari ba Sebatunzi, ba Sentore… Sentore twarushanyijwe mu rukari ndamurusha. Hari ba Rwishyura, ba Kirusu Thomas… abo bose narabarushaga. Erega abenshi ntibacuranga inanga zirenze eshanu. Barazikwedura.
– None se ko utamamaye nkabo?
– Uretse ko ntagiye hanze y’igihugu ariko mu Rwanda baranzi.
– Izina ryawe narimenye ari uko mpuye na Munyakazi Deo.
– Nyamara ndazwi.
– Wasanga nzi ibihangano umuhanzi ntamuzi.
– Byashoboka. Radiyo Rwanda ko ibifite se ku bwinshi.
– Inanga itajya imva mu mutwe ni ya yindi itangira ikinamico igenda itya tara-taratata-tarata-taratata!
– Ni jye wayicuranze! Mu kinamico harimo inanga eshatu. Ebyiri ni izanjye.
– Curanga numve…
Ahita ayicuranga
– Iyooooooooo!!! Ni iyooooo!!! Muzehe ufite ibifaranga rero uragura!
– Ayahe se?
– None se imyaka yose bacuranze indirimbo zawe ntibakwishyuye?
– Shaa uretse uwampaye uduhumbi cumi na dutanu mu 1972, hari ikindi?
– Nta masezerano mwasinyanye?
– Ntayo. Leta y’icyo gihe yari yaradusezeranyije ko azaduhemba. Yari na menshi. Igenda itayaduhaye.
– Iy’ubu se?
– Iy’ubu itwumvisha ko kudushyira kuri radiyo ari ukutwamamaza. Baratubeshya-beshya. Rimwe narahagurutse ndababaza nti kuva muri mirongo irindwi na kabiri mwaba munyamamaza? Koko? Yewe hari n’igihe bampamagara ngo nze ntange indirimbo, nkazibaha ntibampe n’itike.
– Ese ubundi ni iki cyemeza ko ari izawe uretse kumenya kuzicuranga?
– Nazandikishije muri RDB.
– Eh! Ndakwemeye. Ryari?
– Hashize nk’imyaka itatu.
– Ujya mu bitaramo se nibura gucuranga?
– Yee
– Aho wacuranze hakomeye ni he?
– Muri Selina…
– Selina ni ibiki?
– Hariya i Kigali…
– Muri Serena?
– Yeee.
– Wavuga ko uyu mwuga wagutunze?
– Ni gake. Ntunzwe no guhinga. Ndahinga.
– Jya numva ngo wigisha gucuranga. Abo wigisha bo ntibakwishyura?
– Keretse nkiri i Kigali nibwo nishyuzaga ariko unsanze aha iwanjye ndamwigisha rwose nta kibazo. Hari ugira atya akampfumbatisha nk’uduhumbi cumi cyangwa makumyabiri gutyo.
– Umuntu yamenya inanga nko mu gihe kingana iki?
– Biterwa n’uko umuntu afata.
– Uwaguha ishuri se akaguha amasaha mu cyumweru yo kwigisha wabishobora?
– Yee. Maze kwigisha benshi erega.
– Nka ba nde?
– Hari Ayirwanda Godofiridi, uwo ni umusaza nigishije nkiri umwana. Hari Uzayisenga Sophia, Ngarukiye Danieyri, Munyakazi Deo, hari abasore babiri i Nyanza, abandi i Kigali… ni benshi bagera nko kuri makumyabiri.
– Iyo ubumvise bacuranga wumva umeze ute?
– Ndanezerwa cyane. Jya mbumva kuri radiyo mu biganiro bavuga bati “Twigishijwe na Mushabizi…” ni ishema.
– Muzehe reka nkubwire rero. Buriya kuva ndi umwana, ndi mu mahanga rwose, iyo numvaga inanga yawe, nahitaga nicara hafi ya radiyo nzi ko hagiyemo ikinamico. N’ubu iyo ngiye gukora indirimbo irimo inanga ingero ntanga ni izawe. Warakoze rwose. Ndaza kukubariza muri RDB aho bigeze byo guhemba abahanzi ku bihangano bahaye amaradiyo. Mperuka bavuga ko guhera iya 1 Nyakanga 2017 bizashyirwa mu bikorwa.
– Uzaba ukoze.
– Hakoze wowe.

– Hari ibyo twita Freestyle. Muri make ni nk’ukuntu umuhanzi yumva yizihiwe agakora mu nganzo. Tugerageze?

– Nta kibazo rwose

Mukambunguje

Mwima i Nyanza, Amajyepfo

[Mukambuguje Vereriya (MV) n’umukobwa we Nyiranziza Marie-Claire (NMC)]

Jye: Mukecuru ndabona ugifite agatege, ese waba waravutse ryari ?
MV: Navutse mu 1928.
Jye: Wavutse mu mwaka umwe n’umwamikazi Rozariya Gicanda! Watuye aha i Mwima kuva kera se?
MV: Dore navukiye hariya hari inzu ya Rudahigwa ku rweserero. Ni ho hari iwacu neza neza. Yaje kuhagura na data twimukira i Munyinya.
Jye: Ubwo umuntu yavuga ko wamenye ubwenge ufite imyaka ingahe?
MV: Ruzagayura ujya uyumva?
Jye: Yee
MV: Yateye mfite imyaka 13.
Jye: Ese ubundi yateye ite? Yaje rimwe cyangwa abantu bagiye basonza gahoro gahoro?
MV: Wa mwana we ntugasetse! Inzara iragapfa. Ruzagayura yateye imvura igwa! Abantu batera imigozi nkaho yashoye ikarambura imizi. Yari igikenya!
Jye: Bavugaga ko ari iki se buriya?
MV: Bavugaga ko ari umuvumo wabaga utewe n’abahoryo. Abo ni abami b’imyaka. Iyo hagiraga ikibarakaza baravumaga icyo bashatse kigapfa, bavumura imyaka ikongera ikera. Icyo gihe hari uwitwaga Batsinda wari utuye za Nyamiyaga iyo. Ubwo Rudahigwa yaramutumiraga yaje aherekejwe n’abiru be ingoma zivuga. Nuko arayivumura imyaka irongera irera. Icyo gihe heze ibishyimbo wa muntu we! Ibijumba birera, amasaka arera, ibintu byose !
Jye: Yayivumuye ate?
MV: Ndabizi se? Wowe ibyo ukora nzi uko ubikora?

Ubwo umukobwa we Nyiranziza Marie-Claire (NMC) aba adusanze aho nawe aricara.

MV: Ibindi bibaze uyu mwana ni uw’i bwami.
Jye: Ni byo se? Muri ab’i bwami mu buhe buryo?
MV: Dukomoka mu muryango w’abagaragu b’i bwami.
NMC: Sogokuruza yari umugaragu wa Rwabugiri na Musinga. Sogokuru aba umugaragu wa Musinga. Yavurugaga amata agaha abana b’u mwami. Ba Kigeli, Rudahigwa…
Jye: Yitwaga nde?
MV: Sogokuru yitwaga Rwandinzi. Sogokuruza we yari Buregeya.
Jye: Ubwo ni Rwandinzi rwa Buregeya.
MV & NMC: yee
Jye: Ese kuki abagore batajya bivuga nka kuriya iyo umuntu ababajije?
NMC: Nta mugore wivuga. Hivuga umugabo.
Jye: Kubera iki se kandi muba mukomoka ku muntu umwe?
NMC: Nyine umugore nta gaciro yagiraga nkak’umugabo. Ubwo yagombaga kwicisha bugufi agaha umugabo icyubahiro kimukwiye. Urugero ni nk’ukuntu umugabo yanyweshaga umuheha yajya kuguha, akaguha nk’umwana mu ruho.
Jye: Uruho ni uruki se kandi?
NMC: Mbese ufata igicuma ugasaturamo kabiri. Kiriya gisate bashyiramo amazi iyo umuntu ari gukama ni cyo uruho.
Jye: Ese ibi bintu ubizi ute?
NMC: Nabitojwe na sogokuru na mama…
Jye: Wavutse ryari?
NMC: Mu 1969.
MV: Reka! Ni 1968.
NMC: Yego ariko ndavuga umwaka wanditse mu ndangamuntu.
Jye: Mukecuru wowe wabyirukiye aha i Mwima, wambwira uko hasaga?
MV: Hari heza cyane. Ku minsi mikuru byari byiza kurushaho. Ugasanza abashumba bari kuvugira inyambo bazitaka. Inyambo nziza zifite amahembe maremare manini. Ariko hakaba n’izindi nka zitaserukaga bitaga inkotanyi. Nazo zari nziza zikaguma mu biraro iyo. Ni zo zakamirwaga umwami.
Jye: Mwari mutunze inka iwanyu?
MV: Yee. Zigeze kuri eshanu.
Jye: Ubwo ndumva nawe uzi kuvuruga.
MV: Yampaye inka Yesu. Yazane nkwereke.
Jye: Mbwira uko bavuruga rero.
MV: Uyu muhungu arankoresha igitangaza!
Jye: Hahaha ni ibihe bikoresho uba ufite?
MV: Umutozo.
Jye: Uteye ute?
MV: Ni igiti cyera ku gasozi cyitwa umutozo kigororotse neza.
Jye: Hanyuma? Uhera he?
NMC: Urabanza ugakama, warangiza ukabuganiza mu cyansi.
Jye: Kubuganiza ni iki?
NMC: Ntibavuga gusuka amata. Bavuga kubuganiza. Ubwo wamara kubuganiza ugatereka ahantu akageza igihe akaba umubanji.
MV: Nkubu inka yakamwe uyu munsi. Burazakwira amata yabaye umubanji. Nyuma y’iminsi ine araba yabaye ikivuguto.
Jye: Icyo kivuguto nicyo muvuruga.
NMC: Yee ukoresha wa mutozo uvuruga kugira ngo anoge havemo amaziri. Ni bya bintu byihirika mu mata bikamera nk’ibibumbe. Ubwo warangiza ukabuganiza mu gisabo uvana mu cyansi kugira ngo uvanemo ya mavuta.
Jye: Ayo mavuta ajya hejuru cyangwa munsi?
NMC: Arareremba hejuru.
Jye: Uyabona ute se kandi ari mu gisabo?
MV: Urabogeka utya ukareba.
Jye: Bigafata igihe kingana iki?
MV: Nko mw’isaha biba byarangiye.
Jye: Hanyuma ugasuka… nako ukabuganiza mu ki?
MV: Kera washyiraga mu gicuba, mu kadagoka ariko ubu ni ugusuka mu ma dobo hahaha.
Jye: Ubwo se amata ntiyajyanaga n’ayo mavuta aho uyabuganirije?
NMC: Yego ariko nyine ukazana indosho ukavanamo ayo mavuta kuko yabaga ari kureta hejuru.
Jye: Indosho ni nk’ikimamiyo?
NMC: Yee twabigereranya. Hanyuma ugasobanura. Ubwo gusobanura ni ugutandukanya amata n’amavuta. Wasyira ku ruhande bakayita amacunda. Kandi kera cyaraziraga nta mugabo wanywaga amacunda. Yari…

Bavugira hamwe

MV & NMC : Amacunda ni ay’abana n’abagore.
Jye: Nyine umugabo yanywaga amata meza. Abana n’abagore banywaga ayo macunda ari uko bayakunze se?
NMC : Ibyo se ko byari umuco. Uretse nayo mata, yaba inshyushyu cyangwa ikivuguto yose twarayanywaga.
MV: Cyari ikizira ku mugabo.
Jye: Ubwo rero mumaze gusobanura amata… ya mavuta rero…?
MV: Ubwo ugafata indosho ukagenda ukuraho hejuru ugashyira mu ndeso cyangwa urwabya. Urwabya ni bya bindi abatwa babumbaga. Rumeze nk’umufuniko w’inkono.
MV: Ese iwanyu ntimuteka mu nkono za Kinyarwanda ?
Jye: Reka da! Maze duteka kuri gaz.
MV: ku… ku biganza?
Jye: Hahaha oya. Gaz. Amashanyarazi n’ibyo bindi….
NMC: Uramubwira ibyo bya kera se… umva rero. Ubwo ukarunga ayo mavuta wateka imboga ugashyiramo. Imboga ubwo simvuga ibyatsi. Ni inyama. Simvuga iby’uhu bapima ku biro cyangwa twa dushito bashyiraho inyama zingana n’udushyimbo. Kera bashyiraga mu gitebo. Ubwo mukotsa cyangwa mugatogosa mu kibindi umunsi wose.
Jye: Ko numva ngo abanyarwanda ba kera bataryaga inyama se?
NMC: Eeeeeeh!!!
MV: Uwabikubwiye yarakubeshye! Keretse utazirya burundi ku giti cye cyangwa udafite ayo kuzigura.
NMC: Ubwo mugashyiza ku mashyiga zashya bagakata ingeri.
Jye: Ingeri yangana ite?
NMC: Ni nk’iri tafari. Bagakatisha urutamyi. Bakagushyirira nka bibiri ku mbehe n’umufa ukarisha umutsima w’amasaka. Ubwo wabaga wabanje kurya izokeje. Hmm hmm!
Jye: Urabivuga nkaho udaheruka akaboga.
NMC: Byihorere… iby’ubu se…
MV: Ubu se… iptu! Ubu bararya inyanya… Veronica ni we wavugaga ngo “Barya inyanya bakanyanyagiza amagambo”
Jye: Hahaha
MV: Uwaryaga inyanya se yanywaga amata?
NMC: cyangwa ibihumyo!
MV: Nizo nyama. Ntawaguhaga amata. Ngo ni ukuzanduza.
Jye: Kwanduza inyama cyangwa amata?
MV: Kwanduza inka.
Jye: Ese ibyo bisobanura iki?
MV: Ni ukuyanduza nyine igakamwa amata mabi.
NMC: Akazamo amaziri.
Jye: Ubwo uwakamaga yari abizi ko atagombaga kuba yariye ibyo bintu.
NMC & MV: Babaga bamuzi.
Jye: Ese ku munsi w’umuganura iyo basubiyemo ibyo bya kera ubona babyigana neza?
NMC : Cyane rwose. Barabyubahiriza. Bakazana amarwa, inkangaza, inturire, umutsama, umuhama, intimbure…
Jye: Izo zose ni inzoga?
NMC : Yee. Ubwo iyo ngiye mu rukari mbigisha ibyo nzi bakirira.
Jye: Ntibaguhemba se?
NMC: Bampemba iki se? Ngiye no kuzajya mbihorera rwose.
Jye: Uzabihorere. Abazajya baza uzajye ubishyuza.
NMC: Mba nababwiye amagambo meza. Nabahaye ubwenge bwanjye. Bakarira ku magambo nababwiye. Bakirira imari. Jye bakanyambura. Ngo njye kwa rwiyemezamirimo. Yaranyambuye. Najyane!
MV: Kagame niwe wavuze ati “abayobozi aho kugira ngo barengere abaturage, barikunda.”
NMC: Abayobozi baba bashaka kugira icyo bavana mu baturage ariko wajya kubabwira ngo bagukemurire ikibazo…
MV: Iptu!
NMC: Nuko ngo ntange amafaranga y’imisanzu, ay’iki… ndayatanga se nyatangira iki?
Jye: Ahubwo se uba wayakuye he?
MV: Uyakuye he se nyine?
NMC: Nyakuye he? Tekereza ko uyu mukecuru bamushyize mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe. Ubwo se urabona ashoboye guhinga? Ubwo bamushyize muri icyo kigero ngo afite abakire bene wabo.
Jye: Abo bakire se ntibari mu nzego zabo?
NMC: Haza gahunda ya Girinka. Ntayirimo. VUP ntayo akirimo kandi abaturage ba Mwima na Rwesero bemeje ko akwiye kubamo ariko abayobozi baraza barongorerana ngo afite abakire bene wabo bamukuramo.
MV: Abo bakire se ni abahe?
Jye: Ni nde winjiza amafaranga muri uru rugo?
NMC: Ni nde se? Usibye gutungwa na nyagasani we nyine.
MV: Mwana wanjye. Sinakubeshya. Ni ukuri kw’Imana ntunzwe n’abamfasha. Hari umpa agahumbi cyangwa magana atanu nkagura udushyimbo…
NMC: Cyangwa se hakaba uza kwivuza kuko avura imvune.
Jye: Urunga se?
MV: Yee. Nkavura amahumane, nkunga nkabyaza n’ababyeyi, cyangwa inda bazinze nkazizingura.
Jye: Nyibwirira kuri ibyo by’ubuvuzi bwa gakondo.
NMC: Yee. Kunga… bunga mu gicucu. Ukanakoresha umuti uba wasekuye witwa Ngingo-Ijana. Hari myinsi.
Jye: Ese ibyo wabimenye ute?
MV: Ibyo byose ni ibyo twagiye twigisshwa n’ababyeyi na ba nyogokuru bacu.
NMC: Dore mbese nkubu uvunitse akaboko. Ushyira mu ku zuba uku none nkazana icyuma nkaca indasago ku gicucu hanyuma nkakoresha wa muti kuri ya mvune nkanda ku mubiri wawe.
Jye: Ese ko natsikiye ntimwanvura?
MV: Cyane. Genda unsoromere umuti Nyiranziza we.
NMC: Mukecuru yagukora ubu ukagenda uri muzima rwose.
Jye: Ngaho dore. Ngaka akaguru.

Mukaderevo

Gishari, Rwamagana

mukaderevo– Ese udutekeye iki mukecu?
– Ntetse udushyimbo. Abaturanyi bahoze banseka ngo sinteka. Uyu munsi natetse.
– Bisobanura ko udateka buri munsi se?
– Have! Maze iminsi igifu cyenda kunyica. Niyo nyweye utuzi ndaruka… ntako meze.
– Ese ubundi witwa nde wavutse ryari?
– Nitwa Mukaderevo Stephanie.
– Wavukiye ino aha?
– Yego. Ndi uw’i Nyarugari. Navutse muri 1930.
– Nifuzaga kumenya niba icyo gihe mwambaraga iki? Wambaye impuzu?
– Cyore! Sinambaye impuzu ariko nambaye umukane.
– Umuki?
– Ni uruhu rw’inka bakanaga ukitera. Twatangiye kwambara imyenda umuzungu Desa atuzaniye udukanzu tw’umweru. Twahishaga mu matako, amebere tugafungira inyuma y’ijosi. Umuntu yambaraga abaye inkumi atangiye kugira amasoni.
– Yatubaheraga ubuntu cyangwa mwaratuguraga?
– Twaguraga 20Frw. Icyo gihe tuza hari inzara ya Rwabuyenge.
– Hari ku ngoma ya Rudahigwa ?
– Yego. Yaje ino niga muwa gatatu. Nari ngeze mu kigero. Kera twaryaga umutsima tukanywa n’ikivuguto. Nari nzi ubwenge.
– Ubwo abarabu baduka muri aka gace warababonye…
– Nabamenye bamaze iminsi. Ntitwapfaga gusohoka. Twagumaga mu rugo dukora imirimo. Ababyeyi ntibadukundiraga gusohoka.
– Icyo gihe cyose wagumye mu Rwanda ntiwahunze?
– Hari utarahunze se? Wakwikanga ntuhunge niyo utajya kure?
– Washatse ryari?
– Mu 1961
– Wararambagijwe? Byari bimeze bite?
– Sinarambagijwe. Narasezeranye. Icyo gihe ntawivugiraga.
– Ubyara abana bangahe?
– Umunani. Nuko nabyariye urupfu. Uwanyuma yansigiye umwuzukuru urwaye mu mutwe. Niwe nahaga ayo leta yampaga yose akajya kwivuza i Ndera.
– Baguhaga angahe?
– 12000Frw ku kwezi mbere y’uko bamvana ku rutonde rw’abari mu budehe bwa mbere. Ubu banyimuriye mu cyiciro cya kabiri. Nasabye mitiweri ariko ngomba kwishyura amafaranga. Ubwo urabona uko meze uku n’uko ngana nzajya guhingira umuturanyi umubyizi ngo mbone 200Frw nkabishobora? Yewe… ni umubabaro ariko siko gupfa. Ubu ntunzwe n’Imana n’abagiraneza bamvomera, bakampa ijana cyangwa magana abiri bukira bugacya. Ariko rubanda babasha kujya muri ayo manama numva ngo bazadusubiza mu cyiciro cyo gufashwa uyu mwaka. Niko numva. Naho ubundi ibyanjye ni ubuzahare, ni ubutindi, ni uburwayi, ni agahinda.

Sagahutu 

Rubavu, iburengerazuba

Iriburiro: Mu minsi ibiri yahise yakiriye ubutumwa bw’umusore wakurikiye ingendo nari ndimo nuko ambwira ati “Uzi ko muzehe akuzi ukiri umwana?” Na njye nti “Muzehe nde?” Nawe ati “Sagahutu Fidèle” nti “Ntibishoboka! Ari mu bantu bake nzi banzi ndi umwana. Ngomba kubasura” Uyu munsi mpembutse sinatinda ndatebuka kugira ngo nganire n’umusaza.

fideli.jpg

– Muzehe ufite imyaka ingahe, uvuka he? Waje kuba i Goma ute?
– Navutse mu 1945. Muri 59 ubwo birukanaga abatutsi mu Rwanda ni bwo twagungiye i Goma.
– Ndibuka ko aho navukiye i Butembo mu Byahi ari hafi ya Gisenyi ndetse hagasa no mu Rwanda, mwahahisemo mukurikije iki?
– Twahasanze abandi batutsi.
– Bari basanzwe bahari mbere ya indépendance ya Kongo?
– Yego. Icyo gihe hari umutware witwaga Bigaruka yatwaraga muri ako gace ukazamuka mu munigi iyo.
– Ubwo i Goma mwabayeho mute?
– Mu buzima bugoye nyine. Narakoze cyane ndazigama, ndubaka. Nyuma haza kuza intambara ya FPR nyine tukajya duhura tukareba uko dufashanya.
– Hari umuhungu wawe nzi wagiye mu Nkotanyi rugikubita ndetse aza no kugwa ku rugamba, ese agenda wari ubizi ?
– Reka da. Byari bigoye kugira ngo ureke umwana wawe agende gutyo… yansigiye ibarwa.