Kwipasa muremure

Abakinnye karere si ngombwa kubasobanurira icyo “kwipasa muremure” bisobanura. Abakurikira umupira bo sinabibarusha. Si no mu mupira gusa ushobora no kwipasa muremure mu buzima busanzwe. Urugero ni ukujya mu kabari ufite gahunda n’inshuti iza kukugurira ugatumiza byeri ya nshuti yawe igahura n’ikibazo ntize telephone yawe ikazima. Wenda aho wavuga ko harimo n’ubudebe. Uwabivuga nutazi icyaka icyo ari cyo uretse ko ushobora gusanga nawe ari muri ba bantu batunga imodoka igira retorovizeri igura amafaranga aruta umushahara wabo.

Continue reading “Kwipasa muremure”