Kwipasa muremure

Abakinnye karere si ngombwa kubasobanurira icyo “kwipasa muremure” bisobanura. Abakurikira umupira bo sinabibarusha. Si no mu mupira gusa ushobora no kwipasa muremure mu buzima busanzwe. Urugero ni ukujya mu kabari ufite gahunda n’inshuti iza kukugurira ugatumiza byeri ya nshuti yawe igahura n’ikibazo ntize telephone yawe ikazima. Wenda aho wavuga ko harimo n’ubudebe. Uwabivuga nutazi icyaka icyo ari cyo uretse ko ushobora gusanga nawe ari muri ba bantu batunga imodoka igira retorovizeri igura amafaranga aruta umushahara wabo. Uti uyu ni umusongarere. Ukavuga utyo utunze terefone ihenze kurusha moto kandi nta na mobayiro money irimo yo kwishyura urugendo rwo kuri moto rwa make. Ugasekwa nukodesha inzu y’ibihumbi magana ariko agahora yikopesha amakara kwa mama Mutesi. Nawe wakongeraho ingero niba wayotse [Kuyoka ni ukurishyira mu nkoranya mwongeraho ko ari ikiryogo. Eh! abuzukura bacu bazakeka ko kera mu gihe cy’abami b’abatafugenge habayeho ikiryogo ari cyo cyabyaye ikinyarwanda cyabo]
Umuntu yakwibaza ati igitera kwipasa muremure ni iki? Ese nuko umuntu aba yabuze ubundi buryo? Reka reka! Abantu dukunda ibituvuna nubwo tudakunda kubyemera. Mu mukino w’umupira w’amaguru uwipasa muremure aba yabaze nabi. Yabigira akamenyero akitwa umuswa. Ikindi kandi ntaba ashaka gukinisha abandi bakinnyi. Yumva ko ari we kamara. Nyamara agakoresha imbaraga nyinshi yiruka inyuma yigihombo.
Uyu munsi nafashe bisi iva kimironko njya mu mujyi mara isaha n’igice umushoferi azunguruka hose ashakisha umuhanda. Navuyemo ntaragera iyo njya nkomeza n’amaguru kuko ukwihangana kwanjye kungana n’ururo. Impamvu urugendo rwatinze nuko umuhanda bisi yari isanzwe inyuramo wagenewe abanyacyubahiro baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afrurika baje kwitabira inama nkuru nyafurika kw’ishoramari. Sinanze abashyitsi rwose. Udasurwa aba ari umugome. Ariko na none dushyize mu gaciro, ndavuga ka kandi abayobozi bahora batubwira, hatumvikana ka kandi baciramo, kubuza abaturage uburenganzira bwo gukoresha imihanda yubatswe n’imisoro yabo ngo nugushimisha abashyitsi bangahe… ibyo ni ukubatesha agaciro! Nabisanisha na rya kandamiza rikorerwa abana ngo bicare hasi bahe intebe umushyitsi nkaho uwatumiye umushyitsi atigeze atekereza aho aza kumwicaza. Igisekeje kandi kinababaje nuko iyi nama igamije kwiga ku buryo abanyafurika twashyira hamwe ngo tuzamure ubukungu bw’umugabane yateje kandi izagukomeza guteza igihombo mu gihugu igihe cyose izamara. Urugero: umushoferi ko ataza kurenza amaturu abiri ku munsi araveresa iki itike ikiri kuri magana abiri mirongo itatu kandi aza kunywesha amavuta inshuro nyinshi ate n’umwanya ashakisha umuhanda nk’amazi yabuze aho atoborera? Umumotari wanyishyuje igihumbi aha magana atanu nawe akayatamo azenguruka Kigali ashakisha umuhanda iyi nama imumariye iki? Ibi murabona atari ukwipasa muremure? Si ubwa mbere, nubushije haba inama ihuza abakuru b’Afurika habaye ikibazo cyo kugenda. Ubu noneho byahumiye ku mirari kubera imvura. Ubwo uribaza gutonda umurongo muri gare ukanyagirwa utazi ko hari bisi iza kuboneka? Ese ubundi ko inama iba yateguwe amezi n’amezi mbere, kuki ntawatekereje ku buryo abaturage bazakomeza imirimo yabo batabangamiwe?
Ubwo hagati aho sinakubwira ibyongereza biba byaciye indimi ngo twahinduye Afurika. Byo nyine guharira umuhanda abantu mirongo na ukabuza uburenganzira bwa miriyoni na- nabyo wakagombye kubyibazaho. Niba ari imena bigeze aho ntimwabategera kajugujugu ko zihari? Iki kibazo Afurika iragihorana, abayobozi bafatwa nk’imana kandi bakagombye kuba abakozi b’abaturage. Nubwo ntawakopfora ngo avuge ko yabangamiwe n’amahitamo y’ubuyobozi si ukuvuga ko biba bitagaragara. Agahinda k’inkoko…
Icyo maze kubona muri iki gihugu ni uko imigambi myinshi ari myiza ariko ishyirwa mu bikorwa rya byinshi ntiriba ryizweho neza. Atari uko iyi mihanda mishyashya ntiyakabaye icukurwa uku bwije uko bukeye ngaho ngo fibre, ngaho ngo twabaze nabi tuyagure, ngaho ngo yatobotse; ngaho abaturage bahawe inka babuzwa kuragira… nibwo usanga mu Mushyikirano muzehe atonganya abayobozi nkaho ari abana bo mu mashuri abanza. Ibyo byose ni ukwipasa muremure. Kugira igitekerezo cyiza ntibihagije ngo ukore neza. Yego hamaze kubakwa byinshi mu myaka makumyabiri n’ine ishize ariko ntibihagije. Kubaga igihugu ni uguhozaho. Ikibazo gikomeye ni imyumvire y’abayobozi bamwe na bamwe. Nibaza ko iyo bumvise ijamba “kubaka” bahita batekereza amatafari. Wenda niyo mpamvu Kigali yubatse ariko ikaba ituwe na bake kubera ubushobozi. Ugasanga umucuruzi w’imyenda akodesha akumba ku madorari igihumbi kandi agurisha ishati kuri makumyabiri ku bakiriya bari mbarwa.
Ubu dufite ikibazo gikomeye cy’urubyiruko rufite ibitekerezo byubaka ariko kuko bitajyanye n’imitekerereze ishaje y’abayobozi bamwe na bamwe bigatuma bitwa ibipinga. Nimureke dupinge ntitugifite ubuzima bumwe. Iyo abenshi mwahaze ntimwibuka ko mwigeze gusabiriza. Mumbarize minisitiri w’urubyuruko niba nta soni agira iyo abashyitsi bamusabye aho bakwidagadurira akabura icyo abereka? Ese wa mugani, abaha akaradiyo ngo bumve ikinamico iyo bamusabye aho barebera za teyatere? Ese ayo madovize ni itegeko ko ajya mu ngagi gusa? Abahanzi ntibayakeneye ngo biteze imbere? Abafite utubari ntibayakeneye?
Niba koko umutekano ari wowe nkuko tubyemeza isi, kuki ntawe utekanye ku mufuka uretse abatuye mu duce tudasa n’ahandi? Nibaza ko tumaze gusirimuka ku buryo tutagikeneye kwiyerekana uko tutari. Kuba umuzungu avuga ko tuba mu bihuru, si ngombwa ko tubyuka twubaka amagorofa akarara amurika ijoro ryose ntawe amurikira kandi nyamara abenshi bakiri mu bihuru, wasanga icyihutirwa ari ukugira amazi n’amashanyarazi mu ngo zacu twese. Nidukomeza kwipasa muremure urubyiruko rw’ubu ruzagira akazi gakomeye ko gusana aho kongera itafari ku byubatswe.
Tworoherane kandi duhorane amahoro.
~Agafunguzo

Celebrities Show with Eric 1Key

Published on Nov 1st, 2016 by the Celebrity Show for Royal TV

Usually my interviews are in English with some exceptions in French. Loukman Nzeyimana, a TV moderator, thought it would be a good idea to share the little I know with the mass that does not speak English or French. And he was totally right. So here is me in Kinyarwanda for 22 minutes.

On Journal [dot] rw

Published by Journal.rw

Journal is a simple, open video streaming platform that celebrates arts, culture, innovation and storytelling. When I was contacted by the team to write a piece in Kinyarwanda about the importance of storytelling, it hit me that every time one mentions Rwanda to a foreigner, the discussion begins with the genocide. Yet we have had great history embedded in poetry for centuries. I wanted to remind that. Too bad I can’t embed the video in the post but it’s on their page https://www.journal.rw/eric-1key/

As for the poem, here you go

FATA IKARMUMbere y’umwaduko w’inyandiko
Nta tushi nta rubaho
Abenge bataritwa inkandagirabitabo
Umwera uva ibukuru butari ibuzungu
Imana itaraba mungu
Kiriziya itarigabira kirazira
Abatware bataratangira gutangira i mahanga
Impanga zitaranikwa ku karubanda

Twari dufite amateka

Uburere butaraha intebe uburezi
Amasaku ataratubera urujijo ngo abarezi tubite “abareezi”
Guterekera no gucuragura bitaritirirwa amarozi
Shitani itahabwa icyicaro mu mpinga za Karisimbi
Amajoro ari ay’ibitaramo mbere ya yandi 100 y’icuraburindi
Amateka akiryohera amatwi mu migani
Abasizi bakigira intebe mu rukari i bwami
Bakandika amateka nta karamu, nta kayi

Twari dufite amateka

Iminsi yose igisa nta mabara arivangamo
Umwera atarakirwa na Sharangabo
Amateka yacu yabaga mu ndirimbo, mu myato, mu mivugo, mu binyeto, mu bisigo
Uririmi rutaracikamo kabiri ngo ducire nk’impiri
Urwacu rutaritwa urw’impirimbiri
Mbere y’uko tuganzwa na za “Ar” na “Ré” z’inkoroni
Uburebure cyangwa ubugufi bwa eri butararangirira i Kigali
Ntaravukira hagati y’ikinyarwanda n’igiswayiri

Twari dufite amateka

Ayo nzi angana na rwa ruro
Ayo nizera yo ni nkaho ntayo
Ni yo mpamvu nshishimura amafuti ngo ndasiga
Mbasangiza ibihe ndimo nganira n’ejo hazaza
Mu gakinjiro k’amagambo ndacura n’abacuranwa
Imfura icura bucura, buri wese ni ukwimenya
Jye naribuze
Amaso yaheze mu kirere, nishakira mu nyenyeri
Ndahumbya nkatsitara ku ijambo nka wa musazi
Ndi umusizi, niyo nazima aka kanya
Inganzo yanjye yazamurikira ejo hazaza
Ubutwari bwanjye bukomoka ku bambanjirije
Ni ingabo mu bitugu ninjiranye mu ruhando rw’abandika amateka ntakomanze
Naje nje gutera igikumwe ku ryavuzwe na Lumumba
“Umunsi wageze ko Afurika yiyandikira amateka”
Iki si ikinamico mwana wa, fata ikaramu. Andika!

#1key

Eric1Key on his passion for poetry

Published on May 22, 2016 by The New Times

This interview was conducted in a Q&A format with Sharon Kantengwa for The New Times.

Why choose poetry?

I don’t think I really chose poetry. Somehow it’s always been hidden somewhere inside me I guess when I decided to open my voice, that’s the voice that echoed. Life has always been my coach and time is the greatest poet there is. My lessons are derived from the many experiences that life brings.

What makes poetry interesting to you?

Poetry is all about honesty. That is a rare virtue that I deeply admire. It is also succinct but there are infinite ways to look at and interpret those lines and words. I am a curious being. Writing is travelling through the mind, time and space. I love the adventure that it brings.

Read more