From Weimar with a bulb

19th – 21st June 2019 is going to be a time to remember in the history of global conversations on culture. More than 70 nationalities gathered in a cultural symposium, organized by the Goethe Institut, to reflect, discuss, present and experiment on the future of us in terms of culture, politics, economy, and all other aspects of life that we can imagine. Continue reading “From Weimar with a bulb”

Encounter with The Culture

Growing up poor in the 80’s in a small village with no electricity somewhere at the border between Rwanda and the Democratic Republic of Congo (Zaïre then), I didn’t know what television was till I was about eight or nine years old. My grandfather’s small radio operating with batteries, which I pounded gently and exposed to sun rays for recharge (miracles of science!), was my only source of music entertainment. I remember the distorted sounds of soucousse, rumba, zouk machine, reggae, funk, and pop due to bad reception when my granddad wasn’t listening to the News about wars ravaging almost every part of Africa. Continue reading “Encounter with The Culture”

The System is a Rapist

Bad news bad boys, no Happy New year for you because #MenAreTrash. Apparently I shouldn’t be saying that and should instead say #IamTrash because apparently there is a good 0.1% of good men out there. But that means you would agree that there is a lot of trash in our system(s). If you think trash is a strong word, let’s go with “prejudice towards women” in general. Continue reading “The System is a Rapist”

Mpyisi

Kagarama, Kigali

20170802_101637.jpg
With Pastor Mpyisi Ezra
  • Muzehe rero nifuzaga ko mwanganiriza ku mateka y’u Rwanda mbere y’ubwigenge… ubwo nukuvuga ku buzima bwanyu mbere ya 1960. Icyo nifuza kumenya cyane ni ibijyanye n’ubwiru. Ese ubundi ubwiru bisobanura iki? Umwiru ni muntu ki?
  • Ubwiru ni ijambo ry’ikinyarwanda risobanura ibanga. Umwiru ni umuntu wabikaga amabanga y’ibwami. Ntawagiraga abiru uretse umwami we nyine.
  • Nigeze kumva ko abiru bakomokaga mu bwoko bw’abatsobe, ni byo?
  • Bakomokogaga mu Bakobwa uretse ko n’abandi bashoboraga kuba abiru.
  • Abakobwa?
  • Oya Abakobwa [soma Abâkoobwa]
  • Abakobwa se ntibabaga muri ya moko numva? Abasinga, abanyiginya…
  • Oya ni igisekuruza. Ntabwo ari ubwoko.
  • Bakomoka kuri nde?
  • Kwa Ndoli, kwa Ndoba.
  • Namenye ko wabaye umwiru, uri umukobwa rero?
  • Yego.
  • Ese umuntu yahindukaga umwiru ate? Ni ibivukanwa?
  • Oya! Uretse umwami ubivukana ibindi ni imirimo.
  • Wambwira ku mirimo yanyu nk’umwiru?
  • Naragiraga inka. Umwiru yari umuntu nk’abandi. Hari igihe yabaga yaragabiwe umusozi cyangwa inka n’umwami naho ubundi yashakisha imibereho ngo atunge umuryango we nk’abandi.
  • Hari amazina y’abandi biru wambwira?
  • Ndabibuka se? Hari umutware witwaga Kayumba wigeze kuba shefu mu Kabagari… Kayumba yari yarabwiwe na Rudahigwa ko Ndahindurwa ari we uzima. Igihe kigeze bati tubwire umwami. Avuga ko ari Kigeli.
  • Kayumba ka Rubibi? Aho ntiwasanga ari sogokuruza?
  • Oya. Ni undi. Yatwaraga i Bumbogo. Yari umutsobe.
  • Hari aho nasomye ku bijyanye n’intambara yo ku Rucunshu ko babanje kwica abiru.
  • Oya. Abega n’Abayiginya baricanye. Abiru bari ku ruhande rwa Rutarindwa barapfuye. Abayobotse Musinga ntibapfa.
  • Numva ngo wabaye adiministarteri i bwami? Ese ibiro byabagamo abakozi bangahe? Imirimo yawe yari iyihe?
  • Icyo gihe twari twaraganjwe mwana wa. Abakozi bari bake. Imirimo yari nk’uko usanga inzego zitandukanye ziriho ubu. Habaga umwami, hakaba abashefu, abasushefu bikagera ku rugo aho umugabo yari ashinzwe gushakira umuryango we imibereho yaronka bikamenywa n’umugore. Erega u Rwanda rwa kera rwari rukomeye mbere y’abazungu. Rwari rufite imiyoborere yarwo nk’uko muri Kongo, Ubugande n’ahandi hose bari bafite uburyo babayeho ukwabo. Abanyarwanda bagiraga umuco umwe, bakabandwa, bagaterekera…
  • Ese kubandwa no guterekera bitandukaniye he?
  • Kubandwa ni nko kubatizwa. Guterekera ni ya migenzo yo kwambaza abakurambere, gutanga ibitambo…
  • Numva ngo Musinga yarabyemeraga cyane.
  • Musinga bamucira i Kamembe nari nkiri muto
  • Wavutse ryari?
  • Mu 1922
  • Ukomoka he?
  • Hari i Nyanza, hafi yo kwa Rudahigwa ho gatoya.
  • i Mwima?
  • Eeeh mu Rukari aho.
  • Waje kwiga?
  • Ibyo se ko byaje nyuma…
  • Iyo umwiru yamenaga amabanga y’ibwami byangenda bite?
  • Yaricwaga! None se ko yabaga yaranyohe igihango arahira ko atazigera amena ibanga keretse umwami amuhaye uruhushya akanamubwira uwo azaribwira. Uwo akitwa umwiru w’ibwami.
  • Ese ubundi igihango ni iki?
  • Ni ibintu by’imiti bavugutaga umuntu akanywa akavuga ko namena ibanga kizamwica.
  • Nari nzi ko ari kwa kundi abantu bikebaga bakanywa amaraso…
  • Ibyo ni ukunywana.
  • Abantu bamenyaga ko kanaka ari umwiru se?
  • Yego.
  • Ubwo se nta bantu wenda bamushakishaga bashaka amabanga wenda…
  • Umva re! Cyane. Siyo mpamvu yanywaga igihango se!
  • Hari uwo cyishe se?
  • Ni nka kwa kundi abantu bizera Imana bakumva ko nibakora nabi bazajya i kuzimu.
  • Ko wabaye umugaragu wa Rudahigwa na Kigeli, ubona ari nde wari ufite ubwenge kurusha undi?
  • Bose bari babufite. Ntibari abami b’u Rwanda se?
  • Hari amabanga bagusigiye ngo uzatubwire se?
  • Nyakubwire ngo bazuke se? Barapfuye. Ngiryo ibanga! Umva Kigeli twarabanye mujyana muri Amerika muri 1992, tuba i Burayi turazenguruka ejo bundi njya gucyura umugogo. Ibyabo byajyanye nabo.
  • Nta bandi biru bariho se?
  • Simbizi. Ubwiru se barabuzi? Babanye n’umwami se?
  •  Hanyuma wambwira uko amadini yadutse mu Rwanda, nuko wahisemo kuba umudive aho kuba umugaturika?
  • Keretse uje ukamara icyumweru ni bwo wabyumva neza. Ngo mpitamo? Ntacyo twahisemo, twaraganjwe, turategekwa turayoboka umuco ucika utyo. Abazungu baje ku bwa Rwabugili. Baza bakuraho ibyacu bashyiraho ibyabo. Abanyarwanda bacaga umugani ngo “Mwimuke cyangwa umuyoboke!” naho ubundi arakwica. Ntitwari tuzi guhunga. Ubwo twarayobotse.
  • Ntabakomeje kubikora bwihishwa se?
  • Ntabo. None ko uwabikomezaga abazungu bamufungaga, bakamwica urumva ari nde wari kubikomeza?
  • Rudahigwa atanga u Rwanda akaruha Kristu, ngo abanyarwanda bakoze ibirori by’iminsi itatu. Numva ari nkaho bishimiye kuba akirisitu.
  • Umva! Twari twaraganjwe. Rudahigwa aha u Rwanda Kristu yabikoze abitegetswe n’abazungu. Ntacyo twahisemo. Duheruka ubwigenge abazungu bataraza. Bagira batya bashyiraho Kayibanda, abatutsi batangira kuvuga igikiga kandi mbere yaho abahutu bifuzaga kuvuga nk’abatutsi. Abantu batangira kwiga igifaransa, ubu ni icyongereza none byose byarivanze. Ugasanga uriya Rucagu… hari imipira mbona yanditseho ngo intore zatojwe… intore ntitozwa irigishwa. Hatozwa inka, inkoko, ingagi. Waje umbaza iby’u Rwanda rwa kera, byari ibihimbano! Kubandwa no guterekera byari ukwihimbira ariko icyo nshimira abakera nuko bavugashaga ukuri. Mu byo bakoraga byose bageraga aho bavuga bati “Ni ah’Imana.” Umuntu akarwara, bagakora ibyo bakora babona agiye gupfa bati “Ni ah’Imana.” Abanyarwanda bageze aho iy mana bayita abana babo. Ngo “Hatangimana, Harerimana…”
  • Nari nzi ko ari abahutu bayitaga abana babo gusa
  • Oya. Abanyarwanda baba abahutu, abatutsi, abatwa bitwaga ayo mazina nk’uko abazungu bita ababo za “Dieudonné.” Uzi ko n’abagiriki bazwi ho kuba abantu ba mbere batekerezaga… ni bo babyikaga bagatekereza bati ese ko izuba rirasira hino rikarengera hirya buri munsi amasaha adahinduka ni bite? Bageze aho bibaza ku mana, bashinga ahantu ho gusengera bati aha ni ah’Imana itazwi. Iyo mana abanyarwanda bavugaga batazi, iyo yari yarayobeye abagiriki narayimenye. Nta handi iri hatari muri Bibiriya.
  • Ariko Bibiriya yazanywe n’abo bazungu batuganje. Nibwira ko Rudahigwa aha u Rwanda Kristu Mwami hari amasezerano yashyizweho umukono na kiriziya abaha ubutaka butari buto mu gihugu dore ko batunze bwinshi muri Afurika. Nta uyobewe ko Vatican ari imbaraga za politike.
  • Umva wivanga administration n’Imana. Amasezerano y’iki? Abazungu barategekaga, tukayoboka. Icyo nkubwira ni uko n’abanyarwanda bari bazi ko hejuru y’umwami hari imbaraga zirenze. Bati “Nyakugirimana.” Bari bazi ko n’umwami abeshejweho n’iyo mana. Bamwe bati ni Mungu, abandi bayita Dieu, abanyamerika bati ni God, abagande bati ni Katonda.
  • Ese abanyarwanda ntibyababereye urujijo kuba icyo bumvaga ko ari Imana cyaje gifite indi sura?
  • Ndakubwira ko twarozwe. Twigishishwe nabi. Abazungu baraturoze natwe turarogana. Hari benshi nayobeje mu gihe cy’imywaka 60 mbabwira ibitari byo nibwira ko ari ukuri.
  • Ni iki wababwiraga?
  • Ko Imana yapfuye. Imana irapfa se? Yhuuuuu!! Ubu namenye ukuri abatega isi batazi. Ubu ndi hejuru ya ba Rudahigwa, Kigeli, Kagame, Trump… Ndi hafi y’Imana. Ubu ni ko kuri nigisha.
  • Ibyo ari byo byose imyizere ya kera yari igamije icyiza.
  • Uvuze ikintu cyiza. Yari igamije icyiza ariko harimo ikibi. Hari umukrisitu utifuza kudakora icyaha se? Hanyuma se? Ntibirangira yacumuye?
  • Ubu ntugikora icyaha?
  • Keretse iyo ngomye. Ariko namenye aho ugera kugira ngo ntukore icyaha.
  • Waje umbaza ibya kera, ariko banza umenye amateka y’isi n’ibindi byose uzabimenya. Imana yaremye adamu na Eva, satani irabashuka baracumura, babyara ibigoryi. Aho ni ho byapfiriye.
  • Satani ntiyaremwe n’Imana se?
  • Ibyo birakurenze. Ahubwo hari ukuntu yacengeye ijijisha abantu ubu bazi ko umuntu yaturutse ku mpunyu. Ariko uranyumvira abazungu di?
  • Nibwira ko niba ari uko nabo ari ho bakomoka. Uretse ko nzi ko abanyarwanda ba kera bizeraga ukundi. Hari ibyo numvise bita ibimanuka…
  • Ni ibihimbano! Ibyo bya Gihanga… byo ni ibihimbano. Ariko ibihimbano byabo nk’uko n’abandi bihimbiye ibyabo. Ukuri kuri muri Bibiliya gusa.
  • Ariko hari ibindi bitabo bitari…
  • Ni ibihimbano!! Ibindi byose ni imvange! Njye naravanguye.
  • Nganga… nakwigishije nawe genda usangize bagenzi ibyo wize.
  • Murakoze cyane.

The Expericment Film

I have been conflicted since the film was completed. My friend Isumbabyose, the brain behind this documentary, and I had many conversations regarding its release. Initially he made a 10min version hoping to raise interest about the full film and maybe generate some income from it but at the same time the purpose of the film is to educate about what it is to be an artist in a system that does not value arts. I’ve been working hard, pushing the envelope as much as I could but still it seems like we have many years to go. We need people who see the potential in the arts to make it an industry. Continue reading “The Expericment Film”