Nyiraminani

Nkombo, Amajyepfo

Roza.jpg

– Mukecuru rero bakundangiye ngo uzi kuganira. Witwa nde?
– Ndi Roza Nyiraminani, mfite imyaka 88. Ni njye wabatijwe wa mbere ku Nkombo! – Iyo wibutse kera ukiri inkumi, wibuka iki? Ese mwarabyinaga, mukaririmba mugakina?
– Cyane. Tugatega amaboko. Nuko ubona naramugaye ariko kera nacinyaga umudiho.
– Mbwira kuri uwo mubatizo wawe.
– Dore, habanje abagaturika sinabayoboka. Haza abadive, banyigidha Imana ndayoboka.
– Mbere yaho se ntimwasengaga?
– Reka da! Twiberaga aho. Tukavumba… ndibuka ko njya kuba umudive nahuye n’umugabo w’umunyarwanda witwaga Viyeri Sindayigaya nuko ambwira ati “Uzaze ku wa nyuma.” Biranshobera nti ibyo ni ibiki? Ati “kuwa gatanu.” – Icyo gihe abanyarwanda babitaga iki?
– Abashi.

Kanyamisoro

Rusizi, Amajyepfo

Kanyamisoro– Ese muzehe Kanyamisoro, ko wicaye aho?
– Ndi gusabiriza – Ko mbona ntacyo wateze se? Wagira ngo ni umusaza uri kwifatira akaruhuko. Ubu se nta mirimo wakora?
– Iyihe se?
– Nko koza imodoka, gupagasa…
– Naramugaye
Nibwo nabonye ko amaguru ye ari mato bidasanzwe.
– Waravunitse?
– Oya. Narwaye imbasa mfite imyaka 15. Ubu mfite 80.
– Nyiwadoda inkweto se?
– Erega sinabona neza. Iri jisho ry’ibumoso ryarapfuye. Irindi rmba mbona ibihu gusa.
– None ubwo wabayeho ute icyo gihe cyose?
– Natunzwe n’ababyeyi. Bamaze gupfa nibwo natangiye gusabiriza. Mama yapfuye mfite 20. Data apfa mfite 50.
– Nta mashyirahamwe afasha abafite ubumuga se?
– Nari ndi muri imwe ya VUP yo mu murenge wa Karengera i Mwezi nuko nyuma y’amezi atatu baranyirukana ngo nta mafaranga.
– Ubu se ubahe?
– Dore mba hirya iyo
– Urakodesha se?
– Yego. Bitanu ku kwezi.
– Urayabona se?
– Hari igihe nishyura nyuma y’amezi abiri. – Ubu se amaherezo ni ayahe muzehe?
– Nugupfa.

Kanyandekwe

Cyitabi, Nyamagabe

CyitabiSelfie ngo kaci! Mpita mwereka ifoto arishima cyane 🙂 – Ese muzehe Kanyandekwe, waherukaga kubona ifoto yawe ryari?
– Ku ndangamuntu.
Igitwenge.
– Ese ubundi ufata indangamuntu bwa mbere hari ryari?
– Sinibuka amatariki neza ariko hari muri za mirongo ine. – Hari handitsemo ubuhe bwoko?
– Umuhutu – Wari usanzwe uzi ko ari bwo bwoko bwawe?
– Ubwoko nzi ni uko ndi umusindi w’umunyiginya. Data yabazaga ingoma z’i Bwami mu bigugu n’imitake. Iwacu twari abiru. – Ese ugereranyije imibanire y’ubu n’iya kera, ni ibihe bihe wahitamo kwiberamo mu myaka usigaje?
– Yewe! Kera byose byari byiza. Abarwanaga byabaga ari nk’imikino nabwo babiterwaga n’amarwa y’ibitoki, ay’amuki, ay’uburo…
– Uburo buhingwa he?
– Iwacu mu Bunyambiriri