Nkombo, Amajyepfo
– Mukecuru rero bakundangiye ngo uzi kuganira. Witwa nde?
– Ndi Roza Nyiraminani, mfite imyaka 88. Ni njye wabatijwe wa mbere ku Nkombo! – Iyo wibutse kera ukiri inkumi, wibuka iki? Ese mwarabyinaga, mukaririmba mugakina?
– Cyane. Tugatega amaboko. Nuko ubona naramugaye ariko kera nacinyaga umudiho.
– Mbwira kuri uwo mubatizo wawe.
– Dore, habanje abagaturika sinabayoboka. Haza abadive, banyigidha Imana ndayoboka.
– Mbere yaho se ntimwasengaga?
– Reka da! Twiberaga aho. Tukavumba… ndibuka ko njya kuba umudive nahuye n’umugabo w’umunyarwanda witwaga Viyeri Sindayigaya nuko ambwira ati “Uzaze ku wa nyuma.” Biranshobera nti ibyo ni ibiki? Ati “kuwa gatanu.” – Icyo gihe abanyarwanda babitaga iki?
– Abashi.