Mbere y’umwaduko w’inyandiko
Nta tushi nta rubaho
Abenge bataritwa inkandagirabitabo
Umwera uva ibukuru butari ibuzungu
Imana itaraba mungu
Kiriziya itarigabira kirazira
Abatware bataratangira gutangira i mahanga
Impanga zitaranikwa ku karubanda
Twari dufite amateka
Uburere butaraha intebe uburezi
Amasaku ataratubera urujijo ngo abarezi tubite “abareezi”
Guterekera no gucuragura bitaritirirwa amarozi
Shitani itahabwa icyicaro mu mpinga za Karisimbi
Amajoro ari ay’ibitaramo mbere ya yandi 100 y’icuraburindi
Amateka akiryohera amatwi mu migani
Abasizi bakigira intebe mu rukari i bwami
Bakandika amateka nta karamu, nta kayi
Twari dufite amateka
Iminsi yose igisa nta mabara arivangamo
Umwera atarakirwa na Sharangabo
Amateka yacu yabaga mu ndirimbo, mu myato, mu mivugo, mu binyeto, mu bisigo
Uririmi rutaracikamo kabiri ngo ducire nk’impiri
Urwacu rutaritwa urw’impirimbiri
Mbere y’uko tuganzwa na za “Ar” na “Ré” z’inkoroni
Uburebure cyangwa ubugufi bwa eri butararangirira i Kigali
Ntaravukira hagati y’ikinyarwanda n’igiswayiri
Twari dufite amateka
Ayo nzi angana na rwa ruro
Ayo nizera yo ni nkaho ntayo
Ni yo mpamvu nshishimura amafuti ngo ndasiga
Mbasangiza ibihe ndimo nganira n’ejo hazaza
Mu gakinjiro k’amagambo ndacura n’abacuranwa
Imfura icura bucura, buri wese ni ukwimenya
Jye naribuze
Amaso yaheze mu kirere, nishakira mu nyenyeri
Ndahumbya nkatsitara ku ijambo nka wa musazi
Ndi umusizi, niyo nazima aka kanya
Inganzo yanjye yazamurikira ejo hazaza
Ubutwari bwanjye bukomoka ku bambanjirije
Ni ingabo mu bitugu ninjiranye mu ruhando rw’abandika amateka ntakomanze
Naje nje gutera igikumwe ku ryavuzwe na Lumumba
“Umunsi wageze ko Afurika yiyandikira amateka”
Iki si ikinamico mwana wa, fata ikaramu. Andika!
#1key