Mwana wa,
Niba ubashije gusoma no gusobanukirwa uyu muvugo
Ni uko utasetse mu ruzungu ngo usuzugure ururimi gakondo
Ni uko utagaye umurage w’abakubanjirije nubwo ari muto
Ni uko utasanganiye imyaduko ngo utere amateka umugongo
Ariko kandi nutabishobora sinzabikugayira kibondo
Dore ko hari benshi bafite amahirwe n’ubushobozi ariko…
Ngo amateka tuyasige mu byahise, tugendane n’ibigezweho
Wasanga ari yo mpamvu bamwe muri twe basigajwe inyuma nayo
Mwana wa,
Kuva ukivuka nifuje kugutaka ngo nkusige imivugo
Ngutotobekeshe imirongo inoze utembe ishema n’itoto
Nkubamburire imizingo ntanitse ku karubanda uyambare nk’imyitero
Maze userukire umuryango ukomoka iwabo w’abeza muri ya ngendo
Ukwezi kwali Nzeli, wari utarahumuka, isi yawe yari iy’indoto
Nkakureba singuhage, nagukoraho nkumva inzozi zibaye impamo
Buri munota ukarushaho kunganza, nkifuza gukora mu nganzo
Nuko mfata ikaramu, sibwo ntangiye kwandika nkabura intangiriro
Mwana wa,
Ni ukuri naragerageje; igifaransa kirakama mbura isôko
Ikinyarwanda kirarandaga gihera mu mirya, ijwi rihera mu ingoto
Amangara ararangara, icyongereza kirazerera mbura irengero
Igiswayire kinsiramura ururimi mpita nshyiraho akadomo
Ku munsi wawe wa mbere, watumye umusizi abura amagambo
Numva mbaye nk’umuhigi wabuze icumu rye cyangwa umuheto
Ariko byose bihinduka umunezero utagira izina ku bw’urukundo
Ntuzangaye guhera nyagasani; nyemerera wakire iki kinyeto
Mwana wa,
Uri igikomangoma, wavukanye imbuto
Nta wayikwambura kuko ikurimo
Jye ndi umugaragu, navukanye impano
Tuzahorana iteka kuko ngufite nk’indasago
Nturi imfura y’ubwiza n’ingangare, uri izingiro ryabyo
Ni wowe cyuzuzo cy’umuryago niyo hazamo icyuho
Ni wowe unyibutsa gutuza iyo nibagiwe iwabo wa mbeho
Uri icyanga cy’ubuki, ku giti cyanjye, uri imbuto y’urukundo
Mwana wa,
Nk’umutware wizera umugaragu we, nyemerera nkuye impanuro
Maze kubona izuba kenshi, nakwereka igicucu mfunze amaso
Isi irashaje, ntuzahumwe n’ibishyashya, byose ni nk’imyambaro
Ibihe biha ibindi, abantu barahinduka, impinduka ni cyo kintu gihoraho
Keretse ingoma; impinduka yazo ni injyana, abakaraza n’imirishyo
Rubanda ruhora ari rumwe: rukurikira injyana rukogezanya umudiho
Ntuzagane inzira ya bose, kandi nutakara uzamenye ko bibaho
Inzira ya muntu igaragara iyo ageze ku ntunduro y’urugendo
Mwana wa,
Uko ukura, isi izagenda iguhindura buhoro buhoro
Ntuzagire ubwoba; muri twe nta ukimeze nkuko yahoze ejo
Uzamenye ubwenge ubujiji butaraza gukomanga ku muryango
Nibuza, uzabureke butambuke busohokere mu marembo y’ubwonko
Ibihe ntawe bigisha inama, ejo hazaza nihatadusanga amahoro
Uzamenye ko so atigeze aba umubyeyi gito, uzasome uyu muvugo
Sinzakuraga amahera yo gahera mu bera, ubwenge ni wo mutungo
Azabugwize, waguke, wagure umuryango ubibe mbuto nshya z’urukundo
#1key
Respect mukuru wanjye, aha haranyuze ” Keretse ingoma; impinduka yazo ni injyana, abakaraza n’imirishyo Rubanda ruhora ari rumwe: rukurikira injyana rukogezanya umudiho ” Merci .
Amashyi ngo Kaci Kaci Kaci!
Hahahahahaha “..Igiswayire kinsiramura ururimi mpita nshyiraho akadomo..”
Mbakuriye ingofero #1Key
Harimo udukosa duto ariko:
-nyemerera “nkuye” impanuro (NKUYE=NGUHE)
-muri twe “nta ukimeze” nkuko (NTAWE UKIMEZE NK’)
-Amangara (niba atari amagara).